Subscribe to out newsletter today to receive latest news administrate cost effective for tactical data.

Let’s Stay In Touch

Shopping cart

No products in the cart.

🚫 Kuki Umuti wa “Relief” Wahagaritswe mu Rwanda?

  • Home
  • Blog
  • 🚫 Kuki Umuti wa “Relief” Wahagaritswe mu Rwanda?

Uri kwibaza impamvu umuti wa “Relief” wahagaritswe kandi wakundwaga na benshi?

Ni umuti wakizaga vuba, ugabanya umuriro n’ububabare, ugafasha kuri allergy, acid zo mugifu, ndetse ukaba uhendutse—ukaba waravuraga ibintu byinshi icyarimwe.

Ariko noneho Rwanda FDA yawuhagaritse burundu.

Ese ni ukuberiki?

🔬 Umuti wa Relief wari ugizwe n’ibiki?

Uyu muti ni akanini gato kamwe ariko kirimo imiti 4 itandukanye:

  1. Paracetamol – ivura umuriro n’ububabare
  2. Diclofenac – ikuraho ububabare no kubyimbirwa
  3. Chlorpheniramine Maleate – yifashishwa ku ndwara za allergy n’ibicurane
  4. Magnesium Trisilicate – ni umuti urwanya aside mu gifu

💊 Rero, wabonaga nk’aho ari igitangaza kuko wavuraga ibintu byinshi icyarimwe. Ariko se koko, biba ari byiza gufata imiti myinshi nta mpamvu ifatika?

❗ Impamvu nyamukuru watumye uhagarikwa

1. 🚫 Imiti myinshi itari ngombwa

  • Benshi bafataga uyu muti batabanje gusuzumwa ngo bamenye ibyo barwaye.
  • Uvanga kuvura umuriro, allergy, kubyimbirwa n’aside byose hamwe, nk’aho byose biri icyarimwe — kandi atari byo.
  • Ibi bitera overmedication (gufata imiti myinshi idafite impamvu), bikaba byatera n’indi mibabaro aho gukira.

2. ⚠️ Ingaruka zishobora gukomerera ubuzima

  • Paracetamol + Diclofenac: Iyo bifashwe kenshi bishobora kwangiza umwijima n’impyiko.
  • Chlorpheniramine: itera gusinzira, kwibagirwa no kuba umuntu yahungabana mu mutwe, cyane cyane ku bana n’abasaza.
  • Magnesium Trisilicate: ishobora kubangamira uburyo indi miti ikora mu mubiri.

🔴 Muri make: Aho gukiza, ushobora kuba urimo kwiyongerera ibyago byo kurwara izindi ndwara ziremereye!

3. 📉 Nta gihamya cy’uko ikora kurusha gufata imiti ku giti cyayo

  • Inzobere mu buvuzi n’ubushakashatsi bagaragaje ko gufata buri muti ukenewe ukwayo bitanga umusaruro kurusha iyi mvange.
  • Ibihugu bimwe nka India, byayihagaritse kera.
  • Rwanda FDA nayo yahisemo guharanira umutekano w’ubuzima bw’Abanyarwanda — ari yo mpamvu uyu muti wahagaritswe.

⚖️ Ihame ry’ubuvuzi: “Vura icyo umurwayi afite.”

  • Ufite umuriro? → Fata Paracetamol.
  • Ufite allergy? → Fata antihistamine.

📢 Sangira iyi nkuru!

👉 Abanyarwanda benshi baracyafite uyu muti mu ngo zabo, abandi baracyawugura mu buryo budakurikije amategeko.

Ufasha umuntu gusobanukirwa, uba umukijije!

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *