Subscribe to out newsletter today to receive latest news administrate cost effective for tactical data.

Let’s Stay In Touch

Shopping cart

No products in the cart.

Abarenga Miliyoni 300 barwaye hepatitis yo mu bwoko bwa B na C  ku isi

  • Home
  • News
  • Abarenga Miliyoni 300 barwaye hepatitis yo mu bwoko bwa B na C  ku isi
Abarenga Miliyoni 300 barwaye hepatitis yo mu bwoko bwa B na C  ku isi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima, WHO, ryagaragaje ko mu mwaka wa 2022 abarenga miliyoni 300 bari barwaye hepatitis yo mu bwoko bwa B na C  ndetse ko muri uwo mwaka abarenga miliyoni bishwe na hepatitis B na C.

Ibi ni ibyatanjajwe ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya hepatitis, uba ku wa 28 Nyakanga buri mwaka. 

Kuri uwo munsi WHO yagaragaje ko mu bwoko bwose bwa Hepatitis, ubwa B n’ubwa C aribwo bukomeje kwibasira abantu ndetse ko ntagikozwe buzakomeza kwica abantu benshi. 

Icyakora mu Rwanda ho siko bigaragara kuko u Rwanda ruri mu nzira yo kurandura indwara ya Hepatitis B burundu. 

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, igaragaza ko mu Rwanda indwara ya Hepatite B iri kugero cya 0,25%. 

Ibi bisobanuye ko mu bantu 100 bajya kwisuzumisha iyi ndwara  0,25 aribo bayisanganwa. 

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC, Dr. Charles Berabose, yabwiye IGIHE ko nubwo imibare y’abarwaye ari mike ariko ibyago byo kwandura bishobora kwiyongera ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura. 

Yagize ati “Abafite intege nke z’ubudahangarwa bw’ubuzima nk’abanduye agakoko gatera Sida, abarwaye kanseri n’abafite indwara zidakira nka Diabete, abagore batwite, abari ahantu hahurira benshi nko muri gereza, inkambi z’impunzi, ibigo by’igororamuco, abakora akazi ko kwicuruza, abaryamana n’abo bahuje ibitsina.”

Yasobanuye ko urukingo rwa Hepatite B ruri mu byo u Rwanda rwatangiye guha abana, aho umwana uvutse ku mubyeyi wayanduye ahabwa dose ya mbere y’urukingo rwo kumurinda kwandura mu gihe cy’amasaha 24.

Hepatitis B, ni indwara ifata umwijima. Iyi ndwara iyo itaravurwa ikora ibibyimba mu mwijima, ibyo bibyimba biza gutera kanseri y’umujwima, bitaburwa bika byateza n’urupfu

Kugeza ubu abarenga miliyoni eshanu mu gihugu bamaze gukingirwa barimo abahawe urukingo bakivuka ndetse n’abakuru. 

Nubwo hepatitis B na C ari zo zizwi cyane ariko hari ubwoko butanu bw’indwara za Hepatitis ziterwa na virus, ari bwo A,B,C,D na E.

Hepatitis B na C zandurira mu maraso byaba mu kuyahabwa, gutizanya ibikoresho bikomeretsa nk’inshinge, umubyeyi utwite ashobora kwanduza umwana amutwite cyangwa amubyara no mu mibonano mpuzabitsina.

Reba izindi ndwara zifata umwijima kuri Bhealth Media 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *