
- Iyo uvuye koga, uhita utangira kwishima bikabije⁉️
- Uko wasiga amavuta kose, uruhu ruraguma kumagara⁉️
- Hari igihe wigeze kubyuka nijoro bitewe no kwishima⁉️
- Ese ubushyuhe, ibyuya cyangwa stress bituma wumva wa kwishima⁉️
Niba ibisubizo bibiri muri ibi ari “Yego”… ushobora kuba uri mu baturage barenga miliyoni 223 ku isi bafite eczema.
Eczema ni iki?
Eczema (cyangwa Atopic Dermatitis) si ikibazo cy’uruhu rwumagara gusa. Ni indwara y’uruhu ituma:
- Uruhu rutukura: Uruhu rushobora kugaragara mu ibara ry’umutuku, cyane cyane mu bice byoroheje.
- Kwishima cyane
- Kubabara
Iyi ndwara ishobora kandi kugaragara mu buryo butandukanye, aha twavuga nko kuba uruhu rutagaragara neza, cyangwa gukomera ahantu hatandukanye.

Ni Iki Gitera Eczema?
Eczema iterwa n’impamvu nyinshi:
- Genetics: Niba mu muryango hari amateka ya eczema cyangwa izindi ndwara z’imisemburo, birashoboka ko nawe wakibasirwa.
- Environmental Factors n’Allergens: Ivumbi, pollen, amatembabuzi, n’ibindi binyabutabire bishobora kubigiramo uruhare
- Immune System Imbalance: Umubiri wawe ushobora kugira reaction idasanzwe ku bintu bitandukanye (allergies) bigatera inflammation mu ruhu.
- kutita k’uruhu neza : Iyo uruhu rutabona amavuta meza kandi ahagije (moisture), ntirushobora kumera neza.

UBURYO BWO KWIRINDA ECZEMA
Kwita ku Ruhu Buri Munsi
- Isuku y’Uruhu: Sukura uruhu ukoresheje amazi asukuye na cleanser yoroshye, udakoresha amasabune akaze ashobora gukuraho amavuta y’ingenzi y’uruhu.
- Kongera Amavuta (Moisturizers): Nyuma yo koga, shyira amavuta yihariye (emollients) ku ruhu kugira ngo ubashe gusubizaho ubushobozi bwo kugumana amazi no kwiyubaka neza.
UKO ECZEMA IVURWA
Topical Corticosteroids: Iyi miti ikoreshwa ku ruhu aho hagaragaye ibimenyetso bya eczema kandi ifasha kugabanya inflammation (ubushuhe) n’ububabare.
Topical Calcineurin Inhibitors: Ikoreshwa cyane ahantu hafite uruhu ruto (nko hafi y’amaso), aho gukoresha steroids bishobora kugira ingaruka ku ruhu.
Antihistamines: IYi miti zigabanya Ibimenyetso biterwa n’allergies, bigafasha mu kugabanya ibimenyetso bikabije byo kwishima no kubabara ku ruhu.
Eczema ivurwa! N’ubwo ari indwara ishobora kugorana, ubushakashatsi bwerekana ko ishobora kugabanywa no kuyirwanya hakiri kare. Kwita ku isuku y’uruhu, gukoresha neza imiti, no guhindura imyitwarire
Umuhoza
June 14, 2025Thanks for this helpful information Iyamuremye