Subscribe to out newsletter today to receive latest news administrate cost effective for tactical data.

Let’s Stay In Touch

Shopping cart

No products in the cart.

Guhatiriza kwihagarika bishobora kwangiza uruhago rwawe

  • Home
  • Rwam-Med
  • Guhatiriza kwihagarika bishobora kwangiza uruhago rwawe
Guhatiriza kwihagarika bishobora kwangiza uruhago rwawe

Hari abantu bajya mu bwiherero bitewe n’uburyo yumva yakubiwe cyangwa se ari kwihuta, agashaka uko yihagarika vuba ngo aruhuke cyangwa akomeze ibyo yararimo, bigatuma ahatiriza kwihagarika, ariko abahanga mu bijyanye n’imiyoboro y’inkari bagaragaza ko ibyo ari bibi. 

Abahanga bavuga ko ubusanzwe kwihagarika ari igikorwa cyikora pfa kuba ubwonko wabwemereye ko uri ahantu ushobora kuba wakwihagarika, ibisigaye ni umurimo wabwo wo kohereza amakuru ku ruhago, bukoroshya imikaya iri mu nzira inkari zicamo, ubundi zikabona gusohoka. 

Iyo umaze kwihagarika nabwo ubwonko bwongera gufunda izo nzira kugira ngo niba hari na nke zasigaye mu ruhago, zigumemo zirindiriye ikindi gihe ziza gusokera kuko zisohotse ntizigere hanze zishobora guteza indwara mu myanya zagiye zigwaho. 

Dr. Piet Hoebeke uzobereye mu kuvura indwara z’ibasira imiyoboro y’inkari (urologist) yavuze ko iyo bitagenda gutyo uba ukwiye kureba umuganga. 

Yagize ati “Kwihagarika bikwiye kuba igikorwa cyikora kuburyo wumva uruhago rwawe rusigayemo ubusa, niba atari uko bimeze uba ukwiye kujya kwa muganga.”

Dr Hoebeke asobanura ko iyo uhatirije ngo uruhago rwawe rusohore inkari vuba bishobora kwangiza ya nzira bicamo kugira ngo inkari zisohoke ku buryo bishobora kurangira uruhago rwibagiwe imikorere yarwo isanzwe bikajya bisaba ko uhatiriza buri gihe. 

Ati “Iyo ukunda kubikora bitera uruhago ubunebwe, kugeza igihe noneho rutagikora ubwarwo ahubwo bisaba ko uruhatiriza, mbese rwaribagiwe uko rwikoresha.”

Uyu muganga asaba ko umuntu ugiye kwihagarika yajya yitonda agaha uruhago umwanya uhagije rugakora akazi rushinzwe nibyo bizaririnda kwangirika.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *