Subscribe to out newsletter today to receive latest news administrate cost effective for tactical data.

Let’s Stay In Touch

Shopping cart

No products in the cart.

“Hakozwe Robot zishobora gusama no kubyara” — Uburyo bushya bushobora guhindura ubuzima bw’abashakanye batabyara

  • Home
  • Rwam-Med
  • “Hakozwe Robot zishobora gusama no kubyara” — Uburyo bushya bushobora guhindura ubuzima bw’abashakanye batabyara
“Hakozwe Robot zishobora gusama no kubyara” — Uburyo bushya bushobora guhindura ubuzima bw’abashakanye batabyara

Ni igihe giteye amatsiko kubariho uyu munsi, nyuma yahoo abantu barimo gushakana n’ama Robots, ubu noneho n’ama-robots ashobora kuzajya atwita akabyara abana.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Chosun Biz, mu Bushinwa barimo gukora ubushakashatsi bwo gukora robot ifite inda y’ikoranabuhanga izajya ibonamo intungamubiri binyuze mu tuyira tuba mu nda yayo, ku buryo izashobora gutwita umwana mu gihe cy’amezi agera kuri 10 mbere yo kumubyara.

Iyi “robot itwite” yatekerejwe na Dr. Zhang Qifeng, washinze ikigo Kaiwa Technology giherereye i Guangzhou, mu Bushinwa. Biteganyijwe ko urugero rw’iyi robot (prototype) ruzerekanwa ku mugaragaro mu mwaka utaha, nibura byose bigendeye ku murongo wateganyijwe.

Ku bashakanye bagorwa no gusama, gukoresha iyi robot ifite ishusho y’umuntu (humanoid) ngo ibatwitire bizajya bibatwara amafaranga agera kuri 100,000 yuan (ni ukuvuga hafi $14,000). Aya ni make cyane ugereranyije n’ayo gukoresha undi muntu nk’umusimbura ngo agutwitire (surrogate mother) aho muri Amerika bigera hagati ya $100,000 na $200,000.

Dr. Qifeng yabwiye Chosun Biz ati:

“Ikoranabuhanga ry’inda y’ikoranabuhanga (artificial womb) rigeze ku rwego rufatika. Ubu hasigaye ko rishyirwa mu nda ya robot, ku buryo umuntu n’iyo robot bashobora gufatanya mu gutuma habaho gusama, maze intanga/urusoro rugakurira imbere muri yo.”

Ariko nubwo ari ikoranabuhanga rikomeye, hari ibibazo byinshi bitarasubizwa kugeza ubu — nko kumenya neza uburyo intanga-ngabo n’intanga-ngore bizateranywa, uburyo bizinjizwa mu nda y’ikoranabuhanga, ndetse n’uko robot izabyara.

Nk’uko bisanzwe, ikoranabuhanga nk’iri rishya rizana impaka n’impungenge nyinshi zijyanye n’imyitwarire (ethics) n’amategeko.
Dr. Qifeng yagize ati:

“Twagiranye ibiganiro n’inzego z’ubuyobozi mu Ntara ya Guangdong kandi twatanze ibyifuzo byerekeye amategeko n’amabwiriza ajyanye n’iri koranabuhanga,” avuga yihanganisha abantu bafite impungenge.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *