Perezida Joe Biden, wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangajwe kuri iki cyumweru ko yasanganywe kanseri ya Prostate (Prostate Cancer).
Ibi byagaragaye nyuma y’uko uyu musaza w’imyaka 82 atangiye kugaragaza ibimenyetso byo kwihagarika kenshi, bituma abaganga bamusangaho agace katari gasanzwe muri Prostate. Yahamijwe ko afite kanseri ku wa gatanu, aho byagaragaye ko uturemangingo twa kanseri twamaze gukwira no mu magufa.
“Nubwo ibi bigaragaza ubwoko bukaze bwa kanseri, iyi kanseri igaragara ko yumva imisemburo, ibyo bigatuma ishobora kugenzurwa neza,” niko ibiro bye byatangaje. “Perezida hamwe n’umuryango we barimo kuganira n’abaganga ku buryo bwo kumuvura.”
Kanseri ya Prostate ipimwa ubukana hakoreshejwe ikigereranyo kizwi nka Gleason score. Iki gipimo kiba kiva kuri 6 kugeza kuri 10, aho amanota 8, 9 na 10 yerekana kanseri ikaze. Ibiro bya Biden byatangaje ko we afite amanota 9, bivuze ko kanseri ye iri mu zikaze cyane.
Iyo iyi kanseri ikwirakwiye mu bindi bice by’umubiri, akenshi igera mu magufa. Iyo kanseri yamaze gukwira (metastasized cancer), biba bigoye kuyivura ugereranyije n’iyo igumye aho yatangiriye kuko imiti itajya igerayo byoroshye ngo irimbure uturemangingo twose twanduye.
Muri iyi minsi, uburyo bwo kuvura bwateye imbere, ku buryo abarwayi b’iyi Kanseri ya Prostate iyo yamaze gukwira bashobora kubaho imyaka ine cyangwa itanu, nk’uko Dr. Matthew Smith wo mu ivuriro ry’indwara za kanseri Massachusetts General Brigham Cancer Center yabivuze.
“Irashobora kuvurwa neza, ariko ntishobora gukira burundu,” Niko Dr. Smith yavuze. “Abagabo benshi bari muri iki kibazo bavurwa n’imiti, ariko ntibagirwa inama yo kubagwa cyangwa gukoresha ubuvuzi bw’imirasire (radiation therapy).”


