Subscribe to out newsletter today to receive latest news administrate cost effective for tactical data.

Let’s Stay In Touch

Shopping cart

No products in the cart.

Tige-coton si uburyo bwiza bwo gusukura mu matwi, menya uburyo bwiza bwo gusukura amatwi

  • Home
  • Rwam-Med
  • Tige-coton si uburyo bwiza bwo gusukura mu matwi, menya uburyo bwiza bwo gusukura amatwi
Tige-coton si uburyo bwiza bwo gusukura mu matwi, menya uburyo bwiza bwo gusukura amatwi

Amatwi ni kimwe mu bice byo ku mubiri wacu bikenera isuku ihagije kandi ikozwe neza nyamara Isuku yo mu matwi  ijya ikorwa nabi, rimwe na rimwe kubera kutamenya ubundi bigaterwa n’ubucuruzi, aho uwakoze igisukura mu gutwi akubwira ibyiza gusa ntakubwire ibibi cyangwa ingaruka ziri mu kugikoresha.

Abenshi iyo tugiye gukora isuku duhita dutekereza udukoresho two mu matwi tuzwi nka tige-coton cyangwa cure-oreille (cotton swab) nyamara utu dukoresho ntabwo twagenewe gusukura mu matwi. 

Dr. Kaitesi Batamuriza Mukara, Inzobere mu kuvura indwara zo mu matwi amazuru n’umuhogo mu bitaro bya Humanhood Clinics, mu kiganiro yagiranye na Bhealthy Media, yasobanuye ko ubasanzwe  utu dukoresho twagenewe gukura imyanda inyuma mu gutwi, tutakorewe kwinjira imbere mu gutwi. 

Yavuze ko uburyo utu dukoresho dukoze nubwo dukoze mu ipamba ariko n’ubundi dukomeye kurusha uruhu rwo mu matwi bityo iyo udukoresha cyane twangiza uruhu rwo mu gutwi. 

Yagize ati “Uko udushyiramo rwa ruhu rwo hejuru rusa naho rukomereka noneho ugasanga utumye imyanda cyangwa za microbes bijya munsi y’uruhu rwo hejuru kuko urwo hejuru rwamaze gutakaza ubudahangarwa, ugatangira kurwara uburwayi bwo mu matwi butandukanye”

Yakomeje avuga ko mu gutwi habamo ubwoya buto cyane bushinzwe gusohora umwanda uva mu gutwi ubujyana hanze y’ugutwi, ariko iyo ukoresheje tige-citon bituma twa twoya twangirika ndetse na wa mwanda wasohokaga ukawusunika ukawujyana hafi n’ingoma z’amatwi 

Yagize ati “Iyo ushyize tige-coton mu gutwi, wa mwanda wasohokaga urawusunika ukawegereza ahatari bwa bwoya buwusunika, ariho hahandi usanga umuntu aje ugutwi kwarazibye, kuko umwanda wawusunitse uwegereza ingoma z’amatwi ukagenda ukaba mwinshi ku ngoma z’amatwi kuburyo uba utakiri kumva neza.”

Uyu muganga yasobanuye ko ugutwi ubwako kwihanaguramo imbere, bityo uburyo bwiza bwo gusukura ugutwi ari gufata igitambaro gisa neza ugahanagura ku gice cy’inyuma cy’ugutwi kuko bwa bwoya ariho bugeza umwanda.

Reba ikiganiro cyose kuri youtube channel ya BHealth Media

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *