Subscribe to out newsletter today to receive latest news administrate cost effective for tactical data.

Let’s Stay In Touch

Shopping cart

No products in the cart.

U Rwanda rwabonye umuganga wa mbere w’inzobere mu gutera ikinya ku bana bafite indwara z’umutima

  • Home
  • Rwam-Med
  • U Rwanda rwabonye umuganga wa mbere w’inzobere mu gutera ikinya ku bana bafite indwara z’umutima

Nyuma y’imyaka ibiri ahabwa amasomo ku bufatanye n’umuryango Save a Child’s Heart(SACH) muri Isiraheli, Dr Christine Niyibogora agiye kugaruka mu Rwanda aho azaba ariwe muganga wenyine w’inzobere mu gutera ikinya abana bafite indwara z’umutima.

Mu gihugu cy’abarenga miliyoni 13, niwe muganga wenyine uzaba uhari. Nubwo ari akazi katoroshye ariko Dr Christine avuga ko yiteguye kugakorana umutima we wose.

Dr Christine yoherejwe muri SACH n’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ndetse na Minisiteri y’Ubuzima aho yageze muri Isiraheli mu mwaka wa 2023, nyuma gato ubwo hazaga kubayo intambara. Nubwo byari bigoye ariko yakomeje kuguma ku ntego ye. Yagize ati “Sinigeze mpindura intego yanjye, nari nkomeje kandi niyemeje kwizirika ku masomo yanjye”

Uyu muganga yatojwe n’izindi nzobere muri uwo mwuga harimo nka Dr Alexander Sherman na Dr Alex Gluch byatumye abona ubumenyi buhagije ndetse no kuba yakitoreza ku barwayi aho muri Isiraheli.

Dr Christine, ubu yerekeje mu Rwanda aho azakorera mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yiteguye gukiza ubuzima bwa benshi ndetse no kwita ku buzima bw’abana muri rusange.

Dr Christine yaratojwe bihagije

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *